Sena irasaba Leta gushyira imbaraga mu bukanguramba bwo ku rwanya indwara zitandura

|   Senate
senateri Niyongana Gallican

Sena y’u Rwanda irasaba Leta kongera ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturage guhindura imyumvire ku ndwara zitandura, kuzirinda kuzikingira no kuzisuzumisha kugira ngo bamenye uko bahagaze kandi bagire ubuzima buzira umuze.

Ibi byatangarijwe kuri uyu wa gatanu tariki 8 Nyakanga 2016 ubwo Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburengazira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage yagezaga ku Nteko Rusange ya Sena raporo yakozwe ku gikorwa cyo kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya guverinoma mu bijyanye no gukumira no kurwanya indwara zitandura mu Rwanda.

Ubwo yagezaga iyi raporo ku Nteko Rusange Perezida wa Komisiyo Senateri Niyongana Gallican yavuze ko Komisiyo yasanze ibikorwa byo gukangurira abaturage kwirinda indwara zitandura byaratangiye binyuze mu mashyirahamwe y’abarwaye indwara zitandura no mu mavuriro.  Gusa ngo haracyari ikibazo mu myumvire ikiri hasi mu baturage ku ndwara zitandura aho bazitiranya n’izindi ndwara, uburozi n’imyuka mibi.

Mu kuvura indwara zitandura, Komisiyo yasanze harashyizweho ivuriro ryita ku barwayi b’indwara zitandura muri buri bitaro by’Akarere, ikindi kandi imiti y’indwara zitandura yashyizwe ku rutonde rw’imiti y’ibanze.

Bimwe mu byo Komisiyo yasanze bikirimo inzitizi, harimo ibikorwa byo kurwanya no kuvura indwara zitandura ku rwego rw’ibigo nderabuzima bikiri bike bityo  abarwayi bagahora bavunwa no guhora bajya kwivuriza ku  bitaro bikuru.

Komisiyo yanasanze ikiguzi cy’ubuvuzi bw’indwara zitandura kiremerera abarwayi kuko bisaba guhora bivuza. Ibigo by’ubwishingizi bw’indwara bigira aho bigarukira mu kwishingira abarwayi b’indwara zitandura kabone n’ubwo bataba bakize.

Imwe mu myanzuro yafatiwe mu Nteko Rusange igomba gushyikirizwa guverinoma harimo gusaba gukora ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturage guhindura imyumvire ku ndwara zitandura, kuzirinda no kuzisuzumisha kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Guverinoma yasabwe kandi kongera ubushobozi bw’ibigo by’ubuvuzi by’intangarugero bivura indwara zitandura bikabona abaganga b’inzobere kandi bishimiye umwuga bakora. Naho mu rwego rwo kwita ku barwayi b’indwara zitandura bageze mu gihe cya nyuma cy’ubuzima bwabo, guverinoma yasabwe gushyiraho uburyo buhamye bwo kubitaho.