Nyakubwaha Bernard MAKUZA yakiriye Perezida w’Inteko Nyafurika Ishinga Amategeko

|   Senate
Nyakubahwa Bernard Makuza, Roger Nkodo Nang n'intumwa bari kumwe.

Kuri uyu wa 14 Nyakanga 2016 Perezida wa Sena Nyakubahwa Bernard MAKUZA yakiriye mu biro bye Nyakubahwa Roger Nkodo Nang Perezida w’Inteko Nyafurika Ishinga Amategeko (PAP). Nyakubahwa Makuza yavuze ko ibiganiro bagiranye byibanze ku bijyanye n’akazi bakora nk’Inteko Zishinga Amategeko.

Yavuze ko baganiriye ku bijyanye n’amasezerano atandukanye yo mu rwego rw’Afurika yunze ubumwe, aho u Rwanda rubarirwa mu bihugu bitanu  (5) bya mbere byamaze gushyira umukono ku masezerano agera kuri 30, hakaba hasigaye agera kuri 18 gusa.

Kugushyira hamwe kwa Afurika, Nyakubahwa Makuza yavuze ko kuba habaho Inteko Nyafurika Ishinga Amategeko ubwabyo ari ukwishyira hamwe kwa Afrika. Yatangaje ko uyu mushyitsi yashimye cyane ibyo u Rwanda rukora mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda yo kwishyira hamwe, uhereye ku  kuba rudasaba viza ku Banyafurika mbere y’uko binjira mu Rwanda.Yemeza ko ari urugero rwiza bagomba gukorera ubuvugizi kugira ngo n’ibindi bihugu by’afurika bizabashe kubikora.

Yagize ati “Kwishyira hamwe bigomba kujyana n’ibikorwa, atari amagambo yo kuvuga ibyiza byo kwishyira hamwe gusa...mbese ibintu bituma Afurika cyangwa umunyafurika yumva yisanga mu bihugu by’Afurika nko mu gihugu cye.”

Nyakubahwa Roger Nkodo Nang yavuze ko usibye ibiteganyijwe kuri gahunda y’Inama ya Afurika Yunze Ubumwe (AU) bitabiriye, bashimye kuza gusura Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuko PAP ishingiye ku Nteko zishinga Amategeko z’Ibihugu. Yashimye u Rwanda kuba rwagaragaje ubushake bwo kuba igihugu cya 2 mu gushyira umukono mu masezerano ashyiraho amategeko (ratification des instruments juridiques) ya PAP ndetse n’ibindi bikenewe ngo ishyirweho. Yanarushimye kuba ari cyo gihugu cya mbere cy’Afurika cyemeye abanyafurika bose kuza mu Rwanda badasabwe visa. Yagize ati “ibi byatweretse ko u Rwanda rwumva neza gahunda yo gushyira hamwe no kunga ubumwe k’ umugabane.”

PAP iriho kugira ngo yoroshye kunga ubumwe kw’Abanyafurika itora amategeko atuma abanyafurika bareka kuba abanyafurika bo mu bihugu byabo ahubwo akaborohereza kwiyumva nk’abanyafurika. PAP ntiragira ububasha bwo kuba Inteko Ishinga Amategeko ishyiraho amategeko, iracyari urwego ngishwanama gusa.