Abadepite batoye Itegeko ryemerera urujya n’uruza muri COMESA

|   Chamber Of Deputies

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yateranye kuri uyu wa 13 Nyakanga 2016 iyobowe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, yatoye itegeko ryemerera kwemeza burundu Amasezerano agenga urujya n’uruza rw’abantu, umurimo, serivisi n’uburenganzira bwo gutura mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA).

Ubwo yagezaga ku Badepite bagize Inteko Rusange raporo ku mushinga w’iri tegeko, Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Depite Mutimura Zeno, yagaragaje byinshi u Rwanda ruzungukira mu kwemeza burundu aya masezerano, avuga n’imbogamizi azaza akuraho zabangamiraga ibikorwa bimwe na bimwe byiganjemo ibyakorerwaga inyuma y’imbibi z’u Rwanda.

Nk’uko Depite Mutimura yabivuze, bimwe mu bizagerwaho nyuma yo kwemeza aya masezerano harimo ko bizorohereza urwego rw’ishoramari mu Rwanda kandi  byorohereze n’Abanyarwanda bashaka kujya gushora imari yabo mu bihugu bigize COMESA. Yavuze kandi ko u Rwanda rumaze kwemeza burundu aya Masezerano, rwabera ibindi bihugu urugero, rukanabishishikariza kwemeza burundu aya masezerano; kwagura imbibi, hakaba hari n’ubumenyi Abanyarwanda bazungukira ku banyamahanga bazaba bakorera mu Rwanda.

Kwemeza burundu aya masezerano kandi bizafasha u Rwanda kuva mu bwigunge nk’igihugu kidakora ku Nyanja, u Rwanda kandi rukaba ruzafatanya n’ibindi bihugu mu kubungabunga amahoro n’umutekano, kandi byoroshye igikorwa cyo guhanahana umutungo no kunoza uburyo bwo kwita ku Banyagihugu batuye mu bindi bihugu.

Nyuma y’uko Komisiyo isubije ibibazo Abadepite bibazaga, batoye iri tegeko. Kugira ngo aya masezerano atangire gushyirwa mu bikorwa, hakanewe ko yemezwa n’ibihugu birindwi muri 19 bigize COMESA, u Rwanda rukaba rubaye urwa gatanu ruyemeje, nyuma y’aho ruyashyiriyeho umukono ku wa 08/06/2004 i Kampala, muri Uganda.