Three Ministers summoned over issues found in outreach programme of MPs

This February 13, 2020, the plenary sitting of the Chamber of Deputies resolved, among others, to summon Minister of Infrastructure, Minister of...

Abaminisitiri 3 basabwe gutanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu ngendo Abadepite bakoreye mu Gihugu hose

Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2020, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, imaze kugezwaho raporo ku byagaragaye mu ngendo rusange z’Abadepite mu Gihugu,...

Speaker of the Chamber of Deputies receives French MPs in a courtesy call

This Friday, 07 February 2020, the Speaker of the Chamber of Deputies, Right Honourable Mukabalisa Donatille, together with both Deputy Speakers...

Parliament starts the 2nd Ordinary Session of the year 2019-2020

On this Wednesday 5 February 2020 the Parliament of Rwanda both Chambers started the Second Ordinary Session of the year 2019-2020 as stipulated in...

Senate News

Abaminisitiri 3 basabwe gutanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu ngendo Abadepite bakoreye mu Gihugu hose

|   Chamber Of Deputies

Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2020, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, imaze kugezwaho raporo ku byagaragaye mu ngendo rusange z’Abadepite mu Gihugu, yafashe imyanzuro irimo uwo gutumiza Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Minisitiri w’Ibidukikije na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi kugira ngo batange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu ngendo Abadepite bakoze mu Kuboza 2019 na Mutarama 2020.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yasabwe gutanga ibisobanuro ku kibazo cy’imihanda yubakwa bikagaragara ko itujuje ibisabwa (standards); ingamba zihari zo gukemura ikibazo cy’amazi y’imvura yangiza ibikorwa remezo; ikibazo cy’amateme n’imihanda byangiritse ariko kubisana bikaba birenze ubushobozi bw’Uturere; ingamba zihari zo gusana amavomo adakora neza ndetse n’atagikora, ingamba zihari zo guteganya ingengo y’imari yo kunganira mu ikorwa ry’imihanda ya VUP kugira ngo ibashe gushyirwamo laterite, kubaka ibiraro n’inzira z’amazi bikomeye; no kugaragaza imiterere y’ibishushanyo mbonera by’Uturere n’Imijyi n’aho igeze ishyirwa mu bikorwa.

Minisitiri w’Ibidukikije yasabwe gutanga ibisobanuro ku ngamba zirebana n’imicungire y’umutungo kamere w’amazi akomoka ku masoko, ku mvura n’akoreshwa mu ngo na gahunda yo kuwubyaza umusaruro ukwiye, inagamba zihari zo gukemura burundu ikibazo cy’amazi ava mu birunga yangiririza abaturage ndetse nokugaragaza ingamba z’imicungire y’amashyamba ya Leta mu Gihugu. 

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi we yasabwe kugaragaza aho ikibazo cyo kwishyura abaturage ibirarane by’ingurane kigeze, ndetse no kugaragaza ingamba zihari zo kurangiza burundu ikibazo cy’ibirarane  Ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) gifitiye amavuriro n’ibigo nderabuzima.

Inteko Rusange kandi yanzuye guha Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, na Minisiteri y’Ubuzima, imyanzuro zigomba gushyira mu bikorwa mu rwego rwo gukemura ibibazo byagaragariye Abadepite mu gihe cy’ingendo.

Inteko Rusange kandi yafashe umwanzuro wo gusaba Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta gukora igenzura ryimbitse (performance audit) ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’iyubakwa ry’imihanda igamije guteza imbere ubuhahirane n’imigenderanire mu Turere (feeder roads), hagamijwe gucukumbura byimbitse ibibazo n’imbogamizi bigaragaramo no kureba impinduka byagize ku baturage ukurikije icyari kigamijwe.

Mu rwego rwo gukurikirana imyanzuro, Umutwe w’Abadepite wasabye Minisitiri w’Intebe kuzawushyikiriza raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro isabwa za Minisiteri mu gihe kitarenze amezi atandatu (6) kuva iyi myanzuro igejejwe kuri Guverinoma.

Mu kwezi k’Ukuboza 2019 na Mutarama 2020, Abadepite bose basuye abaturage mu mirenge yose igize igihugu bagamije kumenya ibirebena n’iterambere ry’ibikorwa remezo by’ibanze n’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga. Muri buri Kagari, ingenzo zasozwaga n’inama n’abaturage zaganiraga ku ngingo zitandukanye z’iterambere n’imibereho myiza.