Three Ministers summoned over issues found in outreach programme of MPs

This February 13, 2020, the plenary sitting of the Chamber of Deputies resolved, among others, to summon Minister of Infrastructure, Minister of...

Abaminisitiri 3 basabwe gutanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu ngendo Abadepite bakoreye mu Gihugu hose

Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2020, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, imaze kugezwaho raporo ku byagaragaye mu ngendo rusange z’Abadepite mu Gihugu,...

Speaker of the Chamber of Deputies receives French MPs in a courtesy call

This Friday, 07 February 2020, the Speaker of the Chamber of Deputies, Right Honourable Mukabalisa Donatille, together with both Deputy Speakers...

Parliament starts the 2nd Ordinary Session of the year 2019-2020

On this Wednesday 5 February 2020 the Parliament of Rwanda both Chambers started the Second Ordinary Session of the year 2019-2020 as stipulated in...

Senate News

Abasenateri bifatanyine n’abaturage mu muganda usoza ukwezi kwa Mutarama

|   Senate

Ku wa 25 Mutarama 2020, Abasenateri bifatanyijwe n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2020.

Muri uyu muganda, Perezida wa Sena, Nyakubahwa Dr Iyamuremye Augustin ari kumwe n’itsinda ry’Abasentaeri bawukoreye mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo mu gihe irindi tsinda riyobowe na Visi Perezida wa Sena, Hon. Dr Mukabaramba Alvera ryawukoreye mu Murenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana.

Mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo hatunganyijwe umuhanda wa 3.5 km uturutse hafi y’ishuri ryisumbuye rya Stella Matutina ugaca kuri Stade ya Shyorongi. Ni igikorwa cyitabirwe n’abaturage benshi basanga igihumbi.

Itsinda ry’Abasenateri riyobowe na Visi Perezida wa Sena Nyakubahwa Mukabaramba Alvera, ryakoreye mu Murenge wa Nzige, Akarere ka Rwamagana ahakozwe igikorwa cyo gukora umuganda Nzige-Muyumbu no kuwushyiramo igitaka gikomeye (latelite) ndetse bawukorera imiferege itwara amazi kugira ngo utazahita wangirika.

Nyuma y’igikorwa cy’umuganda, Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin, mu kiganiro n’abaturage, yibukije abaturage inshinganzo za Sena by’umwiharimo harimo kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga, by’umwihariko ihame ryerekeye kubaka Leta iharanira imibereho myiza y‟abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo; agaragaza ko ari n’ayo mpamvu baba bifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda.

Dr. Iyamuremye yahamagariye abaturage gukurikiza ingero nziza z’Intwari; gukunda Igihugu, kukitangira no kugira ubumwe, yibukije abaturage ubutumwa bwo ku rwego rw’Igihugu bwo kubashishikariza kwitegura kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu uba ku itariki ya 1 Gashyantare buri mwaka.

Visi Perezida wa Sena we yasabye abaturage b’Umurenge wa Nzige kwita ku musaruro w’ibigori bejeje bigaragara ko uzaba uhagije, ababwira ko bagomba kubifata neza bikagira ireme kugira ngo bazabijyane ku isoko bimeze neza.
Abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo ndetse banatanga ibitekerezo, bikaba byibanze ku gushima ibyagezweho, kandi bashima ibyo bagezwaho na Leta y’u Rwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Hejuru y’ibyo,abaturage b’Umurenge wa Nzige basabye ko bagezwaho amazi meza kuko mu bice byinshi by’uyu murenge nta mazi bafite.