Fifty-Six Public Institutions Started Appearing Before PAC

Starting this Monday, 14 September 2020, managers of 56 public institutions are via webinar appearing before the Public Account Committee (PAC) as...

Senate approved appointments of high officials

On 28 August 2020, President of the Senate, Rt. Hon. Dr Augustin Iyamuremye chaired the Plenary Session of the Senate that convened in an...

Statement on the Belgian Special Parliamentary Commission on its colonial past

Kigali, 10 August 2020 - The Parliament of Rwanda welcomes the initiative of the House of Representatives of the Kingdom of Belgium to establish a...

Parliament Goes Into Recess

In accordance with article 72 of the Constitution of the Republic of Rwanda, on 4 August 2020, both the Senate and the Chamber of Deputies concluded...

Senate News

Abadepite bateguye igikorwa cyo gusura abaturage mu Gihugu hose hibandwa ku bikorwa remezo

|   Chamber Of Deputies

Umunsi umwe nyuma yo gusoza igihembwe gisanzwe, Abadepite bose bateguye ingendo zo kwegera abaturage mu Tugari twose tw’Igihugu hagamijwe kumenya ibirebana n’iterambere ry’ibikorwa remezo by’ibanze n’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga, iki gikorwa giteganyijwe mu kwezi kw’Ukuboza 2019 na Mutarama 2020.

Abadepite bazasura ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi, amashanyarazi (akomoka ahantu hatandukanye haba ku ngomero, imirasire y’izuba, gaz methane, nyiramugengeri n’ahandi) n’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga.

Muri izi ngendo kandi, hateganyijwe ibiganiro Abadepite bazagirana n’abaturage ku birebana n’uruhare rwabo mu bibakorerwa, habeho no kumenya no kuganira uko abagize umuryango nyarwanda bita ku bibazo bahura nabyo n’uburyo bwo kwishakamo ibisubizo. 

Izi ngendo zigamije kandi gukomeza kubaka umuco w’ubufatanye hagati y’abayobozi batorwa n’abaturage hamwe n’abaturage ubwabo, kubakangurira kugira uruhare mu bibakorerwa, kumenya no kubahiriza amategeko, ndetse no gushyira hamwe mu kwishakamo ibisubizo.

Gahunda y’izi ngendo iteye ku buryo bukurikira :

  • Ku wa 05, 17, 28 no ku wa 30 Ukuboza 2019: Umujyi wa Kigali;
  • Ku wa 09-13 Ukuboza 2019: Intara y’i Burasirazuba;
  • Ku wa 7-10 Mutarama 2020: Intara y’Amajyepfo;
  • Ku wa 13-17 Mutarama 2020: Intara y’i Burengerazuba;
  • Ku wa 20-25 Mutarama 2020: Intara y’Amajyarugu.

Guteza imbere ibikorwa remezo ni imwe mu nkingi z’icyerekezo 2020 mu Rwanda turimo dusoza, ikaba n’imwe muri gahunda zizitabwaho mu cyerekezo 2050 duteganya kwinjiramo. Gukomeza guteza imbere no kubaka ibikorwa remezo by’ibanze byaba imihanda, amazi meza, amashanyarazi n’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga, biri mu by’ingenzi byakomeje kwitabwaho no kugenerwa igice kinini cy’ingengo y’imari, ni ngombwa ko Abadepite bakomeza gukurikirana uko bigezwa ku baturage n’uko byifashishwa mu iterambere ry’Igihugu.

Itegeko Ngenga rigena imikorere y’Umutwe w’Abadepite, iteganya ko bikozwe n’Abadepite bose, Umutwe w’Abadepite usura abaturage nibura kabiri (2) mu mwaka, hagamijwe kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kugira inama abaturage no kumenya ibibazo bafite.