The Chamber of Deputies summon two Ministers

On April 29, 2021, the virtual sitting of the Chamber of Deputies summoned the Minister of Trade and Industry and the Minister of Public Service and...

Senate approves the appointment of Judges

On April 28, 2021, the virtual plenary of the Senate convened in an extraordinary session, approved the appointment of Dr Aimé Muyoboke Kalimunda,...

Speaker and Vice President of Senate hold talks with State Minister of Germany

Today, April 27, 2021 the Minister of State of the German Federal Foreign Office in charge of Africa, Mrs Michelle Munterfering, together with a...

Senators commended the progress made in the reconciliation process

Today, the plenary sitting of Senate, convened in an Extraordinary Session, received reports by the National Unity and Reconciliation Commission...

Senate News

Inteko Ishinga Amategeko yasoje igihembwe cya kabiri gisanzwe cy’umwaka wa 2020/2021

Kuri uyu wa 06 Mata 2021, buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko wasoje igihembwe cya kabiri gisanzwe cy’umwaka wa 2020/2021, cyari cyatangiye tariki ya 05 Gashyantare 2021.

Mu ijambo yajeje ku Nteko Rusange, asoza ku mugaragaro iki gihembwe, Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin, yibukije ko nu bikorwa byayo byose, Sena yakomeje kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo.

Perezida wa Sena yagaraje ko muri iki gihembwe cyasojwe, Sena yemeje ishyirwaho ry’abayobozi 7 inatora Itegeko Ngenga rigenga ubwenegihugu nyarwanda. Yongeyeho ko ku bijyanye no kumenya ibikorwa bya Guverinoma, Inteko Ishinga Amategeko yagejejweho na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe ibikorwa bya Guverinoma ku birebana n'ingamba zo kuzahura ubukungu hibandwa ku guteza imbere inganda (Economic recovery with a focus on industrialisation).

Yavuze kandi ko Inteko Rusange ya Sena yagejejweho ibisobanuro mu magambo na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo ku bibazo bigaragara mu bikorwa byo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, by’umwihariko ibikorerwa ahagenewe kubakwa no kwagurira imihanda.

Perezida wa Sena yagaragaje kandi ko muri iki gihembwe, Abagize Sena bitabiriye ibikorwa bitandukanye byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, birimo inama mpuzamahanga, amahugurwa, n'inama n’ibikorwa by’Amahuriro y’abagize Inteko Ishinga Amategeko bitandukanye.

Ku ruhande rw’Umutwe w’Abadepite, gusoza igihembwe cya kabiri gisanzwe byabanjirijwe no gutora abagize Biro za Komisiyo Zihoraho, na Biro ya Komite ishinzwe imikorere y’Umutwe w’Abadepite,imyitwarire, imyifatire n’ubudahangarwa bw’Abadepite.

Ingingo ya 49 y’Itegeko rigenga imikorere y’Umutwe w’Abadepite riteganya ko  Abadepite bakorera muri za Komisiyo Zihoraho, kandi nyuma y’imyaka ibiri n’igice ya manda, bakongera kwiyandikisha muri Komisiyo kandi bagatora abayobozi bazo, naho ingingo ya 53 ikavuga ko abagize Biro za Komisiyo batorerwa manda y’imyaka ibiri n’igice.

Mu ijambo rye asoza igihembwe, Perezida w’Umutwe w’Abadepite Nyakubahwa Mukabalisa Donatille yavuze ko muri iki gihembwe, Umutwe w’Abadepite wemeje ishingiro ry’imishinga y’amategeko 11 utora amategeko 8 ndetse ko amenshi muri yo yoherejwe gutangazwa mu igazeti ya Leta.

Ku nshingano yo kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma, yavuze ko Umutwe w’Abadepite wagejejweho na Minisitiri w’Ubutabera ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri raporo ya PAC ku isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta y’umwaka warangiye kuwa 30/6/2019, harimo ibirebana n’igihombo Leta iterwa n’abayobozi batuma ishorwa mu manza, n’abasesagura umutungo bitewe n’uburangare bwabo.

Nyakubahwa Mukabalisa yibukije ko Komisiyo zakomeje kubonana n’inzego zitandukanye kandi ziganira n’Abagize Guverinoma ku bintu bitandukanye, bakorera raporo Inteko Rusange, irazemeza n’imyanzuro yohererezwa inzego bireba.

Yaba Perezida w’Umutwe w’Abadepite ndetse na Perezida wa Sena, bombi basoreje ku butumwa bugararagaza ko Inteko Ishinga Amategeko yifatanyije n’Abanyarwanda bose kwibuka no kunamira, ku nshuro ya 27, inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.