The Chamber of Deputies summon two Ministers

On April 29, 2021, the virtual sitting of the Chamber of Deputies summoned the Minister of Trade and Industry and the Minister of Public Service and...

Senate approves the appointment of Judges

On April 28, 2021, the virtual plenary of the Senate convened in an extraordinary session, approved the appointment of Dr Aimé Muyoboke Kalimunda,...

Speaker and Vice President of Senate hold talks with State Minister of Germany

Today, April 27, 2021 the Minister of State of the German Federal Foreign Office in charge of Africa, Mrs Michelle Munterfering, together with a...

Senators commended the progress made in the reconciliation process

Today, the plenary sitting of Senate, convened in an Extraordinary Session, received reports by the National Unity and Reconciliation Commission...

Senate News

Kwibuka Abanyapolitiki bishwe kubera kurwanya Jenoside, ni igikorwa cy’ingenzi- Dr. Iyamuremye.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Mata 2021, mu Rwanda hasojwe icyumweru cy’icyunamo, cyo kwibuka ku nshuro ya 27, Jenoside yakorewe Abatutsi, umunsi wahujwe no kwibuka abanyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero mu Karere ka Kicukiro ari naho bashyinguye.

Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko kwibuka Abanyapolitiki barwanyije umugambi wa Jenoside, bakicwa kubera iyo mpamvu, ari igikorwa cy’ingenzi mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ijambo rye, Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yagize ati “Abo twibuka uyu munsi, ni abagize ubutwari bwo kwitandukanya n’ubuyobozi bubi, bakanga gutatira ubunyarwanda, kandi bakabikora batayobewe ko byagombaga kubaviramo kwicwa.”

Perezida wa Sena yavuze ko bidakenewe ko hagira ugerageza guha Abanyarwanda amasomo y’uko bagomba kwibuka Abanyapolitiki b’intwari bitangiye Ubumwe bw'Abanyarwanda, n’abandi bishwe barwanya umugambi wa Jenoside cyangwa bagerageza gukiza Abatutsi.

Ati “Nubwo umugambi wa jenoside wari ugamije kurimbura Abatutsi, Abanyapolitiki n’abandi bishwe kubera kurwanya Jenoside cyangwa gukiza Abatutsi turabibuka, ariko ntabwo bihindura inyito ya “Jenoside yakorewe Abatutsi” kuko batishwe bazizwa ubwoko bwabo.”

Perezida wa Sena, yavuze ko abashaka kuvuga ukundi jenoside, bagoragoza inyito zitandukanye, ari ibibazo cyangwa impamvu zabo bwite, zitagize aho zihuriye n’ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubutumwa burambuye bwa Nyakubahwa Perezida wa Sena wabukurikira mu ijambo rye ukanda aha.