Sena ni urwego rwishyiriweho n’abaturage kugira ngo baruhagararire, Abasenateri barugize baba baratowe n’abaturage.
Sena ifite inshingano zikurikira :
- Gushyiraho amategeko ; - Kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma; - Kwemeza bamwe mu bayobozi bo mu Nzego z'Imirimo ya Leta bagenwa n'ingingo ya 88 y'Itegeko Nshinga ; - Kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry'amahame remezo avugwa mu ngingo ya 9 n'iya 54 z'Itegeko Nshinga. - Guhagararira abaturage.
Kugirango Sena igere ku nshingano zayo, yashyizeho inzego ikoreramo :
- Inteko rusange ( arirwo rwego rukuru) - Biro - Amakomisiyo - Inama y’Abaperezida
Imirimo y’Inteko rusange ibera mu ruhame, ubishatse wese yemerewe gukurikirana imirimo y’inama ariko ntiyemerewe gufata ijambo, kuko aba ari igihe cyo gufata ibyemezo, ibitekerezo bitangirwa muri Komisiyo. Igihe hari umuturage ufite ikibazo, yandikira Perezida wa Sena. Ibyo bibazo bisuzumwa na Komisiyo ifite Ibibazo by’Abaturage mu nshingano zayo.
Imirimo y’Inteko rusange itangira buri gihe saa cyenda z’amanywa (15h00) ikarangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00). Imirimo muri Komisiyo itangira buri gihe saa tatu za mugitondo (09h00) ikarangira saa sita z’amanywa (12h00).
Imirimo y’Amakomisiyo nayo ibera mu ruhame, ariko abakurikiranye imirimo y’inama ntibemerewe gufata ijambo, hari ubwo Komisiyo ishobora gutegura inama zihariye ku mushinga w’itegeko abaturage n’abanyamakuru bashobora guhabwamo ijambo. |