Inzego

 

Inzego   
Sena ifite inzego zikurikira :

•    Inteko rusange
•    Inama y’Abaperezida
•    Biro
•    Amakomisiyo ahoraho
•    Abashinzwe imirimo ya buri munsi

1. Inteko rusange igizwe :

Abagize Umutwe wa Sena bose.

2. Inama y’Abaperezida igizwe :

-    Abagize Biro ya Sena
-    Abaperezida n’aba Visi-Perezida b’Amakomisiyo  ahoraho.

3.Abagize Biro ya Sena ni aba bakurikira  :

-    Perezida wa Sena ;
-    Ba Visi-Perezida  babiri ba Sena.

4. Amakomisiyo ahoraho

Sena ifite amakomisiyo ahoraho ane (4) na Komite ishinzwe kureba imyitwarire n'imyifatire y'Abasenateri no gukurikirana imikorere ya Sena.

1.    Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere myiza
2.    Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari
3.    Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage
4.    Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane
5. Komite ishinzwe kureba imyitwarire n'imyifatire y'Abasenateri no
          gukurikirana imikorere ya Sena.

Inteko rusange ya Sena ishobora kwemeza Komisiyo zidasanzwe kugira ngo hakurikiranwe ikibazo runaka.

5. Abashinzwe imirimo ya buri munsi

Imirimo ya buri munsi ya Sena ikuriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Sena, akagenzurwa na Biro ya Sena.