Inzira itegeko

Inzira itegeko rinyuramo

 

 

 

Inteko Ishinga Amategeko na na Guverinoma byombi bifite ubabasha bwo gutangiza umushinga w’itegeko. Guverinoma kimwe n'Abagize Umutwe w'Abadepite bafite Uburenganzira bwo kugeza umushinga w'itegeko ku Mutwe w'Abadepite.

Imishinga y'amategeko ituruka muri Guverinoma n'imishinga y'amategeko ituruka mu Badepite ishyikirizwa Abadepite mu Nteko Rusange.

Nyuma yo kwemerezwa ishingiro, imishinga ikorerwa raporo iyiherekeza muri Komisiyo igenewe ikahigirwa ku buryo burambuye, ingingo ku yindi. Iyo umushinga utemerejwe ishingiro, usubizwa uwawutanze.

Muri Komisiyo, buri Mudepite afite uburenganzira bwo gutanga ubugororangingo ku ngingo isanzwe mu mushinga cyangwa akaba yakongeramo ingingo nshya. Akenshi, ibyo ngibyo biratorerwa.

Nyuma yo kwiga umushinga w'itegeko, Komisiyo ikorera Inteko Rusange raporo.

Inteko Rusange iyo yemeza itegeko, itora ingingo ku yindi yarangiza igatorera itegeko ryose buri Mudepite ahamagarwa mu izina rye. Ubugororangingo ntibwakirwa mu Nteko Rusange keretse ubugororangingo bw'imyandikire.

Itegeko ryatowe ryohererezwa Umutwe wa Sena, iyo riri mu mategeko uwo mutwe ufitiye ububasha bwo gusuzuma cyangwa se rigahita ryoherezwa muri Guverinoma kugira ngo Perezida wa Repubulika arishyireho umukono mbere y'uko ritangazwa.

Iyo Umutwe wa Sena usanze hari ibigomba gukosorwa mu itegeko ryoherejwe n'Umutwe w'Abadepite, urabyandika bikagaruka mu Mutwe w'Abadepite wasanga bifite ishingiro ukabyemeza, utabyemeza hagashyirwaho Komisiyo ihuriweho n’imitwe yombi, ibyo iyo Komisiyo igezeho buri ruhande rubimenyesha Umutwe warwohereje muri Komisiyo. Iyo imitwe yombi ikomeje kutabyumvikanaho umushinga w'itegeko usubizwa uwawuzanye (Guverinoma cyangwa Umudepite).
Amategeko yose atangira gukurikizwa iyo amaze gushyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika kandi agatangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y'u Rwanda.