Kugenzura Guverinoma

Kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma

 

 

 

Inteko Ishinga Amategeko igizwe n’Imitwe ibiri (2): Umutwe w’Abadepite na Sena. Kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma, buri mutwe ubikora  ukwawo.

Igikorwa cyo kumenya no kugenzura Guverinoma  Inteko Ishinga Amategeko  igifitiye ububasha kugira ngo ikiboneho amakuru kandi ikigenzure, kigaragazwa n’ibiba biri muri politiki rusange ya Guverinoma, iba yaremeranyijweho na Perezida wa Repubulika n’abagize Guverinoma,  ku birebana na  gahunda n’ingamba zayo.

Buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ufite ubwisanzure  mu gukora igenzura  rihagije mu rwego rwo  kurangiza inshingano zawo no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.