Sena ifite na none ububasha bwo :
1. gutora Perezida, Visi-Perezida n'Abacamanza b'Urukiko rw'Ikirenga, Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika n'Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika wungirije;
2. kwemeza ishyirwaho ry'abayobora n'abagize za Komisiyo z'igihugu, Umuvunyi Mukuru n'abamwungirije, Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta n'Umwungirije, Abahagarariye u Rwanda mu bihugu by'amahanga no mu miryango mpuzamahanga, Abakuru b'Intara, abayobozi b'ibigo bya Leta n'ibishamikiye kuri Leta bifite ubuzima gatozi;
3. kwemeza ishyirwaho ry'abandi bakozi ba Leta igihe bibaye ngombwa, hakurikijwe itegeko ngenga.