Kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry'amahame remezo

a) Amahame avugwa mu ngingo ya 10 n'ibivugwa mu ngingo ya 56 n'iya 57 by'Itegeko Nshinga aya akurikira:

1.    kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n'ibyo igaragariramo byose;

2.    kurandurana n'imizi amacakubiri ashingiye ku bwoko, akarere n'ibindi no gushyira imbere ubumwe bw'Abanyarwanda;

3.    gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize;

4.    kubaka Leta igendera ku mategeko n'ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye, uburinganire bw'Abanyarwanda bose n'ubw'abagore n'abagabo, ibyo bigashimangirwa n'uko abagore bagira nibura mirongo itatu ku ijana by'imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo;

5.    kubaka Leta iharanira imibereho myiza y'abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo; gushaka buri gihe umuti w'ibibazo mu nzira y'ibiganiro n'ubwumvikane busesuye.

b) Ingingo ya 57 iteganya ibi bikurikira :
Imitwe ya politiki ibujijwe gushingira ku isanomuzi, ku bwoko, ku muryango, ku nzu, ku gisekuru, ku karere, ku gitsina, ku idini, cyangwa ku kindi kintu cyose cyatuma habaho ivangura. Buri gihe imitwe ya politiki igomba kugaragaramo ubumwe bw'Abanyarwanda, uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo haba mu gushaka abayoboke, gushyiraho inzego z'ubuyobozi, mu mikorere no mu bikorwa byayo.