Guhagararira abaturage

Abagize Inteko Ishinga Amategeko (Abasenateri n’Abadepite) batorwa n’abaturage, kugira ngo bahagararire kandi bakore mu izina ryabo.

Inshingano ya mbere rero y’Inteko Ishinga Amategeko ni uguhagararira abaturage kuko ibyo bakora babikora mu izina  rya rubanda.

Niyo mpamvu Inteko Ishinga Amategeko, Sena cyangwa Umutwe w’Abadepite baba bifuza buri gihe ko abaturage bagira uruhare mu mirimo yose y’Inteko Ishinga Amategeko, bageza ku babahagariye ibitekerezo byaba ku mishinga y’amategeko cyangwa kuri politiki  na gahunda bya Guverinoma