Umutwe w’Abadepite ni urwego rwishyiriweho n’abaturage kugira ngo baruhagararire, Abadepite barugize baba baratowe n’abaturage.
Umutwe w’Abadepite ufite inshingano z’ingenzi : - Gushyiraho amategeko; - Kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma; - Guhagararira abaturage.
Kugirango Umutwe w’Abadepite ugere ku nshingano zawo, washyizeho inzego ukoreramo :
- Inteko rusange ( arirwo rwego rukuru) - Biro - Amakomisiyo - Inama y’Abaperezida
Imirimo y’Inteko rusange ibera mu ruhame, ubishatse wese yemerewe gukurikirana imirimo y’inama ariko ntiyemerewe gufata ijambo, kuko aba ari igihe cyo gufata ibyemezo, ibitekerezo bitangirwa muri Komisiyo. Igihe hari umuturage ufite ikibazo, akigeza ku Mudepite abimubwiye mu magambo cyangwa yandikiye Perezida w’Umutwe w’Abadepite. Umutwe w’Abadepite wateganije iminota 30, buri gihe mbere y’uko inama itangira, wo kumva ibibazo abaturage bagejeje ku Badepite. Ibyo bibazo bisuzumwa na Komisiyo y’Ibibazo by’Abaturage.
Imirimo y’Inteko rusange itangira buri gihe saa cyenda z’amanywa (15h00) ikarangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00). Imirimo muri Komisiyo itangira buri gihe saa tatu za mugitondo (09h00) ikarangira saa sita z’amanywa (12h00).
Imirimo y’Amakomisiyo nayo ibera mu ruhame, ariko abakurikiranye imirimo y’inama ntibemerewe gufata ijambo, hari ubwo Komisiyo ishobora gutegura inama zihariye ku mushinga w’itegeko abaturage n’abanyamakuru bashobora guhabwamo ijambo. |