Itangazo rigenewe abanyamakuru: Abagize amahuriro AGPF-Rwanda na RPRPD bazatanga ibiganiro hirya no hino mu gihugu

Kuri uyu wa 22 kugeza kuwa 23 Gashyantare 2019, Abagize Inteko Ishinga Amategeko barimo abari mu Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Rikumira Jenoside Ihakana n’Ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF-Rwanda) n’abo mu Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira Imibereho y’Abaturage n’Iterambere (RPRPD) bazaba bari mu Mirenge imwe n’imwe mu Turere twose tw’Igihugu aho bazatanga ibiganiro mu Mashuri yisumbuye, mu bayobozi batandukanye hamwe no mu bafatanyabikorwa kandi bakazifatanya n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2019.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ku ngendo Abadepite bazakorera mu turere dutandukanye tw'Igihugu

Kuva ku wa 09 Mutarama kugeza ku wa 16 Gashyantare 2018, Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite bazakora igikorwa cyo gusura gahunda zinyuranye zigamije iterambere mu tugari twose tugize igihugu bikorerwa abaturage ngo bibafashe kwiteza imbere. Iki gikorwa kikaba kigamije guhurira hamwe n’abayobozi babifite mu nshingano ndetse n’abaturage harebwa uko izo gahunda zishyirwa mu bikorwa n’ibikwiye gukosorwa kugira ngo zigere ku musaruro zitegerejweho.