Back to list ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU: Abadepite bagiye gusura abaturage bagenzura ibikorwa by’iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka
Articles

Abagize Inteko ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite bateguye urugendo rusange mu Gihugu hose hagamijwe kubona amakuru mu kugenzura ibikorwa bya Guverinoma byerekeye iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka. Izi ngendo ziteganyijwe ku matariki ya 24-29 Ugushyingo 2025 mu Ntara zose na 5-6 Ukuboza 2025, mu Mujyi wa Kigali. Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yashimangiye akamaro k’iki gikorwa, agira ati: “Inteko Ishinga Amategeko ishyigikiye ko gahunda z’iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka zirushaho kunoga kandi zikibanda ku byifuzo by’abaturage. Gusura abaturage tukaganira ubwabo bidufasha kongera ingufu mu igenzura no gushyigikira gahunda za Leta zigira uruhare mu iterambere rirambye.” Muri iki gikorwa, Abadepite bazagera mu Mirenge 237, aho bazasura ibikorwa bigaragaza iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze iboneye y’ubutaka, n’ibikorwa bikiri inyuma bishobora gutezwa imbere bikabyazwa umusaruro no gukorana inama n’abayobozi ku rwego rw’akarere n’umurenge. Abadepite bazakorana inama n’abaturage babakangurira gutura ahabugenewe hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, no kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwaremezo byashyizweho mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza. Abadepite bazifatanya kandi n’abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo 2025, mu rwego rwo kongera imbaraga mu bikorwa by’iterambere, isuku n’umutekano aho batuye

Explore More
Speaker Kazarwa participates in an extraordinary meeting of EAC Speakers’ Bureau
Articles
Speaker Kazarwa participates in an extraordinary meeting of EAC Speakers’ Bureau On 12 June 2026, the Speaker of the Chamber of Deputies, Gertrude Kazarwa, virtually participated in the Extraordinary Meeting of the Bureau of Speakers of the East African Community (EAC). Read more
Senate commits to working closely with relevant institutions to advance technology-driven agriculture
Articles
Senate commits to working closely with relevant institutions to advance technology-driven agriculture The Senate convened a consultative meeting on 12 June 2026, bringing together Senators, representatives of public and private institutions, agricultural experts and farmers to discuss how technology can accelerate agricultural transformation in Rwanda. Read more
Minecofin presented the national budget for the 2026/2027 fiscal year to parliament.
Articles
Minecofin presented the national budget for the 2026/2027 fiscal year to parliament. On 11 June 2026, the Chamber of Deputies, during a joint plenary sitting of both chambers of Parliament, approved the relevance of the bill determining the State Budget for the 2026/2027 fiscal year. Read more