Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda,
Imaze kubona umwanzuro itishimiye w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi wo kuwa 11 Nzeri 2025 ku bijyanye na INGABIRE Victoire (2025/2861(RSP));
Yibukije umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku mwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi (2016/2910 (RSP)) wo kuwa 6 Ukwakira 2016 ku Rwanda ku bibazo bisa nk’ibyo;
Ishimangira ko u Rwanda ari Leta yigenga, ifite ubusugire, demokarasi kandi igendera ku mategeko nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko;
Ishimangira kandi ko Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi itemerewe kwivanga mu miyoborere y’u Rwanda kuko binyuranye n’ibiteganywa n’Amasezerano Mpuzamahanga ashyiraho Umuryango w’abibumbye n’andi mategeko mpuzamahanga;
Izirikana ko u Rwanda rwemera imitwe ya politiki myinshi ku buryo imitwe ya politiki yujuje ibisabwa n’amategeko ishingwa kandi igakora mu bwisanzure;
Iributsa ko ubucamanza bw’u Rwanda ari bwo murinzi w’uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu. Bukoresha ububasha bwabwo mu bwisanzure kandi bwubahiriza Itegeko Nshinga, andi mategeko n’amahame mpuzamahanga;
Iributsa kandi ko INGABIRE Victoire yahamijwe ibyaha bitandukanye, nyuma agafungurwa ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, ubu akaba ari mu butabera kubera ko hari ibindi byaha akekwaho;
1. Yamaganye ikomeje imyanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi igaragaramo kwivanga mu mikorere y’ubucamanza, ibyo bikaba binyuranye n’amahame ahuriweho y’ubwigenge bw’ubucamanza n’aya demokarasi;
2. Yamaganye umwanzuro n’imvugo by’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi bishingiye ku makuru abogamye, adashingiye ku mategeko, agorekwa n’abanyapolitiki bafitiye urwango u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo, bagamije gutesha agaciro ubwigenge, inzego zubakiye ku ihame rya demokarasi, iterambere, umwanya n’icyubahiro by’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga;
3. Irasaba iyubahirizwa ry’amahame y’ubwubahane, ubwizerane no kubazwa inshingano mu bufatanye bwose bw’iterambere bityo ikagaya ibangamirwa ry’ayo mahame mu mikorere y’Inteko Zishinga Amategeko; 4. Yemeje ko uyu mwanzuro ushyikirizwa Visi Perezida wa Komisiyo y’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi/Intumwa Nkuru y’Ubumwe bw’Uburayi ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’ibirebana na politiki mu by’umutekano, Inama y’Ubumwe bw’Uburayi; Komisiyo y’Ubumwe bw’Uburayi, Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, Umuryango w’Abibumbye, Guverinoma y’u Rwanda, Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi.
Umusozo